banner

Pep Guardiola yemeye uruhare rwe mu guhanantura Manchester City

Umutoza wa Manchester City yo mu Bwongereza, Pep Guardiola, yemeje ko kuba ikipe ifite umusaruro mubi muri uyu mwaka itaherukaga kugira, yabigizemo uruhare.

Manchester City ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kuba yakwegukana Igikombe cya Premier League mbere y’uko itangira, kuko yari imaze kucyegukana inshuro enye mu zaherukaga.

Si ibyo gusa kandi kuko kuva Pep yagera muri iyi kipe byasaga n’aho ari irushanwa yakenetse kuko yaryegukanye inshuro esheshatu kuva yahagera mu 2016.

Gusa uyu mwaka ibintu byarahindutse iyi kipe yari igihangange itangira gutsindwa n’iyo ari yo yose, ndetse benshi mu bafana bayo batangira gutakariza icyizere uyu mugabo.

Pep w’imyaka 54 yavuze ko kuba uyu mwaka Man City yaritwaye nabi muri Shampiyona harimo uruhare rwe.

Inkuru Wasoma:  Yanga SC na Rayon Sports zigiye gukinira muri Stade Amahoro

Ati “Uyu mwaka? Byari bibi cyane. Abo twari duhanganye ntabwo bigeze baduha inzira yo gutambuka ngo dutware ibikombe nk’uko byari bimeze mbere. Ntabwo nakoze akazi kanjye ko gukuraho izo mbogamizi nk’uko nabikoraga.”

“Hari bike bitagenze neza, ndizera neza ko mu mwaka utaha bitazasubira. Ibi ni ingenzi cyane. Nifuzaga ko twagera ku mukino wa nyuma wa FA Cup tugatwara igikombe, tugakomeza muri UEFA Champions League, ariko byaranze. Ntacyo aka kanya twahindura. Uwaka utaha tuzahindura ibintu.”

Kugeza ubu muri Shampiyona y’u Bwongereza iyobowe na Liverpool FC, Manchester City iri ku mwanya wa gatanu irushwa amanota 22. Ni ubwa mbere Pep agiye kuri uyu mwanya kuva yatangira gutoza, ubundi ntiyarengaga uwa gatatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!