Perezida wa Syria, Bashar Assad n’umuryango bahungiye i Moscow, aho bahawe ubuhungiro n’u Burusiya, nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Tahrir al-Sham (HTS).
Amakuru yo kuba Perezida Assad yahungiye mu Burusiya yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bishimangira ko biyakesha umuntu wa hafi mu biro bya perezida w’iki gihugu.
Perezida Assad yahunze nyuma y’uko kuri iki Cyumweru ahiritswe ku butegetsi n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Tahrir al-Sham (HTS). Ni amakuru yanemejwe na Leta y’u Burusiya isanzwe ari inkoramutima ya Assad.
Inyandiko yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, ivuga ko Assad yavuye ku butegetsi ndetse yanahunze igihugu, agamije ko ubutegetsi buhererekanywa mu mahoro.
U Burusiya bwakomeje buvuga ko “busaba impande zose kudashyira imbere imirwano, bugakemura ikibazo cy’imiyoborere ya politike. U Burusiya buri mu biganiro n’imitwe yose itavuga rumwe n’ubutegetsi.”
Ihirima ry’ubutegetsi bwa Assad rifite imizi mu ntambara ya gisivile yavutse mu 2011 muri Syria yatangiye ari imyigaragambyo y’abaturage bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bwa Assad.
Iyi ntambara yaje gufata indi ntera ubwo yivangwagamo n’amahanga, Amerika n’ibihugu by’u Burayi bishyigikira abarwanyaga Assad, u Burusiya na Iran nabyo bijya ku ruhande rw’uyu mugabo.
Mu byumweru bike bishize nibwo iyi mitwe irwanya ubutegetsi bwa Assad yubuye imirwayo, bitewe ahanini n’uko impande zari zishyigikiye Assad zifite indi mirwano zihugiyemo. U Burusiya buri cyane mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine, mu gihe Iran na Hezbollah bihanganye na Israel.
Assad yagiye ku butegetsi mu 2000, asimbuye se, Hafez al-Assad.