Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyo kudatanga imisoro.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024 yasobanuye ko impamvu yababariye umuhungu we, ari uko izi manza zishobora kuba zarakoreshejwe mu nyungu za politiki.
Yagize ati “Nizera ubutabera ariko iki cyo narwanye nacyo, kandi ntekereza ko politiki yo guhangana yagize ingaruka kuri izi manza, bituma ubutabera bukoreshwa nabi.”
Biden yasobanuye ko ibindi byaha Hunter ashobora kuba yarakoze hagati ya tariki ya 1 Mutarama n’iya 1 Ukuboza 2024 na byo abibabariwe.
Tariki ya 11 Kamena 2024, urukiko rwahamije Hunter ibyaha bitatu, rushimangira ko yaguze imbunda ya Revolver nyuma yo guhimba icyemezo cy’uko atagikoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine kandi yari akigikoresha.
Byari byarateganyijwe ko igifungo Hunter azakatirwa kizamenyekana nyuma y’iminsi 120 ahamijwe ibi byaha, abanyamategeko bagaragaza ko ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 25, agacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 750 by’amadolari.
Tariki ya 13 Kamena 2024, ubwo Biden yari yagiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri G7 yabereye mu Butaliyani, yatangaje ko atewe ishema n’umuhungu we utagikoresha Cocaine, asobanura ko atazamuha imbabazi zitangwa n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Ntewe ishema cyane n’umuhungu wanjye, Hunter. Yatsinze ububata. Ni umwe mu bantu nzi bafite indangagaciro. Nubaha ibyemezo by’ubucamanza, nzabikora kandi ntabwo nzamuha imbabazi.”
Muri Nzeri 2024, Hunter na bwo yahamijwe icyaha cyo kudatanga umusoro wa miliyoni 1,4 z’amadolari, ufitanye isano n’ibikorwa by’ubucuruzi yakoze hagati ya 2016 na 2019. Ni icyaha cyashoboraga gutuma akatirwa igifungo cy’imyaka 17.
Perezida Biden afashe icyemezo cyo kubabarira Hunter nyuma y’aho ishyaka ry’Aba-Démocrates riri ku butegetsi ritsinzwe amatora y’Umukuru w’Igihugu tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Muri Mutarama 2025, azashyikiriza ubutegetsi Donald Trump utavuga rumwe na we.