Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko yari gutsinda Donald Trump mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ugushyingo 2024.
Mu kiganiro yagiranye na USA Today, Perezida Biden w’imyaka 82 yavuze ko nubwo yizera ko yari gutsinda, yari afite impungenge z’uko atazashobora kuyobora indi myaka ine kubera izabukuru.
Yagize ati “Ubwo Trump yongeraga kwiyamamaza, numvaga mfite amahirwe menshi yo kumutsinda, ariko sinashakaga kuba Perezida mfite imyaka 85, 86.”
Biden yavuze kandi ko akiri gutekereza ku gutanga imbabazi ku bantu batarakatirwa barimo uwahoze ari umudepite wo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, Liz Cheney, n’uwahoze ari umuyobozi ushinzwe kurwanya Covid-19, Dr. Anthony Fauci.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko igitekerezo cyo kubabarira aba bantu yakiganiriyeho na Trump, ubwo bahuraga nyuma y’amatora. Yongereyeho ko Trump yamushimiye aho agiye gusiga Amerika mu rwego rw’ubukungu.
Perezida Biden yanavuze ku mbabazi yahaye Hunter Biden wari ugiye gukatirwa ku byaha bibiri; icyo kunyereza imisoro no kugura imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, asobanura ko umwana we yari yarenganyijwe.