Perezida Donald Trump n’umugore we mubazitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hamwe n’umugore we Melania Trump, barateganya kujya i Roma kwitabira umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko, mu rugendo ruzaba ari rwo rwa mbere mu mahanga kuva yongera gutangira imirimo muri Mutarama 2025.

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata, Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social agira ati: “Twiteguye kuzaba duhari.”

Iby’urupfu rwa Papa Fransisiko byemejwe na Muganga wa Vatican, Dr. Andrea Arcangeli, wavuze ko Papa w’imyaka 88 yitabye Imana azize indwara yo mu bwonko ndetse n’ibibazo byo kunanirwa k’umutima, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Anadolu Agency.

Papa Fransisiko, wabaye uwa mbere ukomoka ku mugabane wa Amerika y’Epfo, yavukiye i Buenos Aires muri Argentine mu 1936, ku babyeyi b’Abataliyani b’abimukira. Yabaye umupadiri w’Abayezuwiti mu 1969, yiga muri Argentine no mu Budage, mbere y’uko ahabwa inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika mu mwaka wa 2013.

Nubwo Vatican itaratangaza ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’umuhango wo kumushyingura, biteganyijwe ko uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka