Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.
Ambasade ya Guinée mu Rwanda yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kane, Perezida Doumbouya yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinée baba mu Gihugu.
Ibiro bya Perezida wa Guinea-Conakry byari byatangaje ko Général Doumbouya azanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.
Général Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu.
U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.
Mu Kwakira umwaka ushize, ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.