Mu masaha ya saa 00:04 zo kuri iki cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, nibwo Perezida Dr. Hage Geingob wari umaze imyaka igera kuri icyenda ari Perezida wa Namibia, yapfuye ku myaka 82 y’amavuko.
Aya makuru y’urupfu rwe yemejwe na Visi Perezida we mu itangazo yashyize ahagaragara. Ati “N’umubabaro mwinshi mbabajwe no kubamenyesha ko Perezida Dr Hage Geingob twakundaga yapfuye saa 00:04 zo kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare, aguye mu Bitaro bya Lady Pohamba aho yavurirwaga n’itsinda rye ry’abaganga.”
Visi Perezida, Nangolo Mbumba yatangaje ko Geingob apfa yari kumwe n’umugore we Monica Geingos ndetse n’abana be. Agira ati “Nk’uko nabimenyesheje igihugu ejo hashize, itsinda rye ry’abaganga ryagerageje gukora ibishoboka byose kugira ngo Perezida wacu akire. Ikibabaje ni uko n’ubwo itsinda ryashyizemo umwete kugira ngo rirokore ubuzima bwe, ni uko bavandimwe banya-Namibia Perezida Geingob yitabye Imana.”
Kuva muri Werurwe 2015, Hage Geingob yabaye Perezida wa gatatu wa Namibia. Ariko mbere y’aho, kuva mu 1990 kugeza muri 2002 yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ubwo cyari kiyobowe na Perezida Sam Nujoma. Yitabye Imana nyuma y’uko ku wa 8 Mutarama uyu mwaka yari yatangaje ko arwaye kanseri.
Visi Perezida we yatangaje ko gutakaza umuntu nk’uyu ari igihombo gikomeye ku baturage ba Namibia. Ati “Umugaragu wubashywe, intwari yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, umucurabwenge mukuru w’Itegekonshinga ryacu ndetse n’inkingi y’umuryango wa Namibia.”
Visi Perezida yahise asaba abaturage ba Namibia gutuza mu gihe guhera ubu Guverinoma yatangiye gutegura gahunda zerekeya imihango yo gushyingura uwari Perezida w’iki gihugu.