Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, Perezida Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, ubwo yagiranaga ikiganiro n’ibitangazamakuru cyabereye mu Ntara ya Cankuzo, yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwaba ruha ubufasha burimo imyitozo umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Perezida Evariste yakoze iki kiganiro nyuma y’uko hashize icyumweru kimwe umutwe wa RED-Tabara ugabye igitero gikomeye ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC, aho abantu bagera kuri 20 bitabye Imana, maze avuga ko uwo mutwe usanzwe ufashwa n’u Rwanda.
Yagize ati “Turabizi ko hashize igihe kirekire iyo mitwe ihabwa amacumbi, ihabwa ibyo kurya, ihabwa ibiro ikoreramo ndetse igahabwa amafaranga, ibyo byose bikorwa n’igihugu ibamo aho ni mu Rwanda. Bityo u Rwanda rukwiye kumenya ko gukomeza gufasha aba bica abana ari ugukomeza kurema urwango mu baturage hagati y’ibi bihugu.”
Yakomeje avuga ko Abarundi batakwishimira na rimwe kubona abantu babo bapfa bikozwe n’abantu u Rwanda rusanzwe rugaburira. Ndetse ngo bamaze igihe basaba u Rwanda ko rwabaha abagize iyo mitwe rucumbikiye ngo bashyikirizwe ubutabera, ariko kugeza ubu bikaba byarabananiye.
Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga kuri ibi birego bishya by’u Burundi. Nyamara nubwo Evariste yavuze ibi u Rwanda n’u Burundi byari bimaze imyaka hafi ibiri byongeye kwagura imigenderanire, nyuma y’uko muri 2015 byigeze kuzamba, aho Leta y’u Burundi yashinjaga u Rwanda kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.