Ubwo DRC yagiraga isabukuru y’imyaka 65 y’ubwigenge, Perezida Felix Tshisekedi yavuzeko ibirori by’uyu munsi bifite impamvu idasanzwe kuko bihuriranye n’amasezerano ya mahoro aherutse gusinywa hagati y’igihugu cye ni cy’u Rwanda, aho yasinyiwe i Washington muri Amerika, mu ijambo rye Perezida Felix Tshisekedi yavuze ntago yongeye kuzanamo ibibazo yahoraga ashinza u Rwanda kandi ntiyavuze ku mutwe wa AFC/M23 avuga ko ugenzura igice gifite ubuso bwa 34,000km² mu burasira zuba bw’iki gihugu.
Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko aya masezerano arikorosi ry’igenzi mu kurangiza amakimbirane amaze hafi imyaka 30 atera agahinda abatuye mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, yatumye miliyoni z’abantu bapfa abandi bakava mu byabo, yakomeje avugako aya masezerano afungura ibihe bishya by’ituze, ubufatanye n’iterambere ry’igihugu cya Congo n’akarere cy’ibiyaga bigari n’umugabane wa Afurika muri rusange. Aho yagize ati:” Aya masezerano si nyandiko gusa uhubwo n’icyizere cy’amahoro ku baturage ba Goma, Bukavu, Rutshuru, Masisi, Nyiragingi, Lubero, Iutri, n’ahandi hose hashegeshwe n’intambara.
Perezida Felix Tshisekedi yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Perezida Donald Trump by’umwihariko. Yashimiye kandi leta ya Qatar na Emir wayo Sheikh Tamin bin Hamad Al Thani ku bwunzi bwayo mw’ibanga bwafashije guhuza izi mpande zombi no gufungura ibiganiro by’ukuri hagati y’igihugu cye ndetse Rwanda. Ariko muri kino kiganiro yirinze kugira icyo avuga kuri M23 kuko yatangajeko atazigera agirana ibiganiro nabo mu gihe azaba akiri perezida aho yarakomeje ku bisabwa banahuza batandukanye bashakagako amahoro aboneka muri kano karere.
Yagize ati:” Ibi bikorwa bya dipolomasi bishingiye kandi ku biganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, intego yacu ikomeje kuba gusubizaho ubutegetsi bwuzuye bwa leta ku ubutaka bwose bw’igihugu no kugarura amahoro arambye kandi asangiwe mu karere kose.”
Mubiganiro by’intumwa za leta ya Congo n’intumwa za M23 byaberaga muri Qatar byari byarahagaze hashize ukwezi ku mwe aho iyi leta ta Qatar yatanze inyandiko z’amasezerano ku mpande zombi kugirango zisubireyo zijye kuvugana n’abayobozi bazo zizagaruke bafata umwanzuro kubyo bavuganye mu bikubiye muri zo nyandiko . Perezida Felix Tshisekedi ubwo yakomeza ijambo rye yakomeze avugako azakomeza guharanirako ubutabera abuha abagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa DRC kandi ko n’abakoze ubwicanyi bazaryozwa ibyo bakoze.