Perezida Kagame ari i Doha

Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe. Iryo huriro ribaye ku nshuro ya 22 riteraniyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abikorera, Sosiyete Sivile, abahanga mu nzego zitandukanye, n’abandi bafata ibyemezo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Doha mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, aho yifatanyije n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, n’abandi bakuru b’ibihugu na Guverinoma mu gutangiza iyo nama.

Ihuriro rya Doha ry’uyu mwaka, rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Guhanga udushya ni ihame (The Innovation Imperative)’.

Ihuriro rya Doha rifatwa nk’umwanya mwiza ku bafatanyabikorwa batandukanye mu kugaragaza no kumenya ahari amahirwe mashya mu guhanga udushya twagirira akamaro ahazaza h’Isi, mu rwego rw’umutekano, iterambere rirambye n’uburinganire bwa bose.

Inkuru Wasoma:  Abacamanza bakatiye umukobwa igifungo bamushinja icyaha cyitwa ‘Ibintu bikomeye kandi bidasanzwe bitumye ari ngombwa ko afungwa’

Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kuba umwe mu batanga ikiganiro kiza kuba gifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ihuriro rya Doha n’u Bushinwa bigirira akamaro Isi: Uruhare rw’u Bushinwa mu kuzamura amajyepfo y’Isi: Kuvugurura amategeko ateza imbere ahazaza h’Isi.’

Ibi biganiro bizibanda ku mikoranire hagati y’igice cy’Amajyepfo y’Isi n’u Bushinwa.

Mu bandi baza gutanga ibiganiro harimo Ngalo Mbumba, Perezida wa Namibia, Mia Amor Mottley, Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Dr.Eduardo Enrique Garcia, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Honduras na Dr. Henry Wang, Perezida w’Umuryango Uharanira imikoranire y’u Bushinwa n’Isi (Center for Chana and Globalization).

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved