Ni isiganwa ryabaye ku cyumweru tari 01 Ukuboza 2021, ryitabirwa n’abandi banyacyubahiro, bari baje Formula 1 Qatar Airways Grand Prix y’uyu mwaka wa 2024, yaberaga i Doha muri Qatar.
Perezida Kagame yageze muri Qatar, ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, ndetse akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar Igor Marara Kainamura.
Muri iri siganwa u Rwanda rwahawe umwanya wo kwerekana w’ubukerarugendo bwarwo ndetse n’aho rugeze rwitegura kwakira Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA) mu mwaka wa 2024.
Iri siganwa Perezida Kagame yakurikiye, ryegukanywe na Max Verstappen.
Nrabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame akurikiye isiganwa rya Formula 1, kuko muri Nzeri uyu mwaka yakurikiye Singapore Grand Prix.
U Rwanda kandi rumaze iminsi rugaragaza ubushake bwo kwakira irushanwa rya Formula 1, cyane ko bamwe mu bakomeye muri uyu mukino, bakomeje kugaragaza u Rwanda magingo aya ari Igihugu cyiteguye kwakira iri siganwa ryaba rigarutse muri Afurika nyuma y’imyaka 30 ribereye muri Afurika y’Epfo.