banner

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira mu biganiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi, bagiye guhurira mu biganiro ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu kiganiro kigufi yashyize ku rukuta rwe rwa X, Perezida Williams Ruto wa Kenya yanditse ko abo bakuru b’ibihugu bazahurira muri iyo nama, izaba ihuje Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC, n’uw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC, baganira ku kibazo cy’umutekano muke muri Burasirazuba bwa DRC.

Perezida Ruto yanditse ko amahoro n’umutekano ari ubutunzi bwo ku rwego rwo hejuru mu Karere, kandi ko bukwiye gushirwamo imbaraga zose zishoboka kugira ngo buri Gihugu kibeho gitekanye.

Agira ati, “Ndanezerewe kubera ubuyobozi bwa SADC na EAC, ku bwo kwemeranya guhurira mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC cyakemuka. Ntagushidikanya ko twese dushyize hamwe, umutekano wasagamba ku mugabane wacu wa Afurika.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda rwiyemeje kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura

Mu baperezida bemeye ubutumire muri iyo nama harimo
Suluhu Samia wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa (DRC), Paul Kagame w’ u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan SMohamud wa Somalia.

Iyi nama idasanzwe ikaba izabera mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Iyi nama igiye kuba ni umwe mu myanzuro uherutse gufatirwa mu nama idasanzwe yabereye muri Zimbabwe, ihuje abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC, aho byanzuye ko hakwiye inama ihuriweho na EAC na SADC, kugira ngo hasuzumwe ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved

error: Oops!