Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutewererane mu Rwanda (MINAFFET) yatangaje ko igikorwa cyo gusinyana amazerano y’amahoro hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, cyari giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), kitakibaye muri Kamena 2025.
Muri Mata 2025, U Rwanda na RDC babifashijwemo na USA, bemeranyijwe ko amasezerano y’amahoro azasinywa muri Kamena, akazashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi, mu biro bya White House imbere ya Perezida wa USA, Donald Trump.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yatangaje ko ayo masezerano atagisinywe muri Kamena.
Yagize ati: “Nta masezerano y’amahoro azashyirwaho umukono ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025 i Washington. Hagati muri Kamena ni bwo byari biteganyijwe ko amasezerano azasinyirwa muri White House, ariko byaje guhindurwa hashingiwe ku buryo ibiganiro bigenda.”
Yakomeje avuga ko ubu hakomeje ibiganiro ku mpande zombi kugira ibitoze muri aya masezerano binozwe hanyuma asinywe.
Yagize ati: “Nyuma y’ibiganiro, binyuze kuri emeli hagati y’Abayobozi ba Amerika, Congo n’u Rwanda, ibiganiro bihuriwemo n’impuguke kuri buri ruhande byatangiye mu buryo bw’imbonankubone i Washington.
Intego ni ugutegura amasezerano y’amahoro arambuye, afatika kandi ahesha inyungu impande zombi. Igihe amasezerano azaba amaze kunozwa, azashyikirizwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kugira ngo bayemeze, hanyuma ahabwe abakuru b’ibihugu ngo bayashyireho umukono.”
Byitezwe ko ba Perezida b’ibihugu byombi nibamara gusinya ayo masezerano y’amahoro, hazahita hanasinywa andi ajyanye n’ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byombi, aho nta gihindutse hitezwe ishoramari rinini rya Amerika muri ibi bihugu byombi.
Amerika ivuga ko ari amasezerano azaba akubiyemo ishoramari rya za miliyari z’amadolari mu ishoramari ririmo n’amabuye y’agaciro, Umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump muri Afurika Massad Boulos avuga ko ibihugu byombi bizungukira muri ayo masezerano.
Muri Mata, RDC n’u Rwanda bamaze guha Washington, inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, yagombaga gushyirwaho umukono mu gihe cy’amezi abiri, ni ukuvuga muri Kamena.
Amerika isobanura ko mbere y’uko amasezerano asinywa, impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho, birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’icya FDLR.
Ikindi ni uko RDC igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.
Ibihugu byombi bigomba kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.
Amerika ivuga ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro, mu masezerano izasinyana n’ibihugu byombi, ayo izagirana na Congo ari yo manini cyane kuko ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi ariko n’u Rwanda hari ayo ruzasinya.
Ayo masezerano y’ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri RDC ndetse n’izindi zo mu bihugu by’inshuti za Amerika na zo ziri gushishikarizwa kubikora. Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora nibura miliyari 1,5$ muri RDC.
Uruhande rwa Amerika muri aya masezerano y’ubucuruzi hagati yayo n’u Rwanda na RDC, ruzajya rurebererwa n’Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari, DFC.
Muri ayo masezerano hari ingingo zaganiriweho, zirimo n’izijyanye n’ibikorwa remezo hagati y’impande zombi, kuko Amerika isanga kugira ngo umutungo kamere wo muri RDC, ubyazwe umusaruro ukeneye ibikorwa remezo.
Imishinga ivugwa, iyo irimo umuhanda wa Gari ya moshi muri gahunda yiswe Lobito Coridor, uhuza Angola, RDC na Zambia, ukazaba ureshya na kilometero 1.300. Ni umwe mu mihanda uzajya wifashishwa mu kugeza amabuye y’agaciro yo muri aka karere ku isoko mpuzamahanga, ukazuzura utwaye miliyoni 560$.