Kurahira ku watorewe kuyobora igihugu cya RD Congo bizaba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024, bimaze kumenyekana ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ntibari mu bakuru b’ibihugu bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Felix Tshisekedi.
Ibi birori byo kurahira bizabera muri sitade des martyrs i Kinshasa ubwo Tshisekedi azaba arahirira kuyobora Congo manda ye ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze amatora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023 n’amajwi 73%.
Amakuru aturuka muri Perezidansi ya Congo avuga ko ibirori byo kurahizwa byitezwe ko bizitabirwa n’abakuru b’ibihugu barenga 10 bo ku mugabane wa Afurika. Ariko abo bakuru b’ibihugu ntibarimo Perezida w’u Rwanda Kagame na Perezida wa Uganda Museveni.
Ni mu gihe Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali na Kampala guha ubufasha inyeshyamba za M23 zimaze imyaka irenga ibiri mu ntambara n’ingabo zayo (FARDC), ibyatumye umwuka uba mubi hagati y’ibi bihugu uko ari bitatu, nubwo u Rwanda rukunze guhakana kubyo rushinjwa na RD Congo.
Usibye Perezida Kagame na Museveni, undi Mukuru w’igihugu byamenyekanye ko atazitabira umuhango w’irahira rya Tshisekedi ni Perezida Madamu Samia Suluhu wa Tanzania. Byitezwe ko Samia azahagararirwa muri uyu muhango na Perezida Hussein Ali Mwinyi wa Zanzibar.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique Perezidansi ya Congo imaze kwemeza abakuru b’ibihugu barenga 10 bamaze kwemeza ko bazitabira irahira rya Perezida Tshisekedi nyuma yo guhabwa ubutumire.
Aba barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, João Lourenço wa Angola, Lazarus Chakwera wa Malawi, Hakainde Hichilema wa Zambia, Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzavile na Mokgweetsi Masisi wa Botswana.
Abandi ni Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, Gen Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, Faure Gnassignbé wa Togo, Umalo Sissoco Embalo wa Guinée-Bissau, Azzali Assoumani w’Ibirwa bya Comores na Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye Gabon mu buryo bw’inzibacyuho.
Abandi bitezwe ko bazitabira uyu muhango uzabera i Kinshasa barimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya cyo kimwe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.