Perezida Paul Kagame yaburiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gukangisha u Rwanda ko azarurasa akoresheje drones na za missile zirasirwa kure, amuteguza ko nabikora u Rwanda ruzamusanga aho azaba ari kurasira.

Muri 2023 ubwo Tshisekedi yarimo yiyamamariza kuyobora u DRC, ni bwo yatangaje ko ateganya kurasa u Rwanda ashinja guha ubufasha umutwe wa M23.

 

Icyo gihe ubwo yari ahitwa Sainte-Thérèse i Kinshasa yabwiye abanye-Congo ati: “Ntimugire ubwoba. Igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba. Akinishe abandi, ntakine na Fatshi Béton.”

 

Tshisekedi washimangiye ko FARDC ifite za missiles na drones zarasa i Kigali, yunzemo ati: “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”

 

Goma Perezida wa RDC yavugaga icyo gihe kuri ubu imaze amezi arenga atanu igenzurwa n’umutwe wa M23 wawirukanyemo ihuriro ry’Ingabo za Leta muri Mutarama uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igitaramo cy’umunsi wo kwibohora cyabereye muri Kigali Convention Center, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rudafite za drones ariko rufite ubushobozi bwo kugenda ibilometero birenga 2,000; rugasanga aho uri kururasaho aherereye.

Ati: “Mwajyaga mwumva abantu bavuga ko bafite imbaraga n’ubushobozi, ko bafite buri kimwe cyo guteza ikibazo uyu murwa mukuru twese turimo magingo aya bari kure. Twababwiye ko twe dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi, ariko tuzabasanga aho.”

 

Yunzemo ati: “Dufite ubushobozi mutazi. Dushobora kuva hano tukagenda ibilometero 2,000 rirwana bibaye ngombwa ko turwana. Ibindi ni inkuru. Aba bantu bababwira amahomvu y’uko ngo bafite drones, bafite ibiki, ko bazaza bagatera u Rwanda; tuzabasanga aho murasira izo drones.”