Perezida Kagame yaganiriye na McCormick ku mahirwe ari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Image

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Shawn McCormick, Umuyobozi wa sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ’Trinity Metals Group’, baganira ku ishoramari n’ubufatanye mu mahirwe aboneka mu Gihugu by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

Shawn n’itsinda rye bakiriwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatatu baganira ku kunoza ubufatanye no kububyaza umusaruro.

U Rwanda rurakataje mu kunoza no guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho yinjije miliyari 1.7 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2024, mu gihe mu 2017 yari yinjije miliyoni 373 z’amadolari ya Amerika.

 

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) ruherutse kubwira itangazamakuru ko kongerera agaciro amabuye y’agaciro no kuyohereza  ku isoko mpuzamahanga bizarwinjiriza miliyari 1.3 z’amadorali ya Amerika  mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

 

Ni mu gihe buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325 z’amadolari ya Amerika.

Kuva mu 2021 kugeza 2024, Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 9.1 %, aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko umusaruro w’inganda mu kwezi k’Ukuboza 2024 wiyongereyeho 5,7% ugereranyije n’uwari wabonetse mu Kuboza 2023.

 

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro umusaruro ukaba wariyongereyeho 2,5% mu Ukuboza 2024.

Mu Rwanda haboneka amabuye y’agaciro atandukanye arimo; zahabu, Coltan, Wolfram, Gasegereti n’ayandi.

 

Aho ku mabuye ya Gasegereti, Coltan na Wolfram nibura u Rwanda rucukura toni ziri hagati ya 8000- 10 000 buri mwaka.

Ubushakashatsi mu bice bimwe bicukurwa bwatangiye mu 1930, gusa ubucukuzi bweruye butangira mu 1949.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.