banner

Perezida Kagame yaganiriye na Qimiao Fan uyobora Banki y’Isi mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda, Qimiao Fan, baganira ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere.

Perezida Kagame yakiriye Qimiao Fan ku mugoroba wo ku wa 13 Gashyantare 2025 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje bibinyukije kuri X.

Bombi baganiriye ku guteza imbere imishinga itandukanye u Rwanda rufatanyamo na Banki y’Isi mu nzego nk’ibikorwaremezo, ubuhinzi, kubakira abaturage ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi n’izindi.

Banki y’Isi ifatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye y’ibikorwaremezo, kubaka ingomero z’amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry’abaturage n’ibindi byinshi.

Muri Nzeri 1963 ni bwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ndetse mu 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$.

Kugeza mu mpera za 2023, Banki y’Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8$ yakoreshejwe mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubworozi n’izindi.

Mu mpera z’Ukuboza 2024, iyi banki yahaye u Rwanda arenga miliyari 255$ azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ry’abikorera ariko rirengera ibidukikije, mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka iterambere ritangiza ibidukikije.

Inkuru Wasoma:  Dore uko imisoro izagenda izamuka ku bicuruzwa na serivisi

Mu kwezi kwari kwabanje Banki y’Isi ni bwo yageneye u Rwanda miliyoni 200$ yo kubakira ubushobozi no guteza imbere ubumenyi buhabwa urubyiruko rurenga ibihumbi 200.

Ni amafaranga yateganyijwe muri gahunda yo gufasha urubyiruko guhangana ku isoko ry’umurimo izwi nka ‘‘Priority Skills for Growth and Youth Empowerment:PSGYE).

Mu Ukwakira 2024 kandi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakiriye Qimiao Fan, wari uri kugirira uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Rwanda, kuva yajya ku mwanya wo kuyobora Banki y’Isi muri ibyo bihugu, baganira ku bufatanye mu mishinga itandukanye iri muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Itanu (NST2).

Mu gufatanya n’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa NST2, Qimiao Fan yavuze ko bazibanda ku gushyigikira imishinga igamije kurengera ibidukikije, gufatanya mu gushora imari mu bikorwaremezo biramba, mu burezi, mu bumenyi, mu buvuzi no mu mibereho myiza y’abaturage, bikajyana no guhanga imirimo ku rubyiruko n’ubuhinzi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!