Perezida Paul Kagame yatangaje ko abayobozi mu nzego zitandukanye n’abagize umuryango nyarwanda bakwiye kwita ku burere buhabwa abantu muri rusange kuko nta muryango cyangwa idini byigisha kwambara ubusa, ahamya ko ubikoze no mu mutwe we nta kintu kiba kirimo.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amashusho y’Abanyarwanda biyambitse ubusa, abari gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa abikinisha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kandi rwagiye rwihanangiriza abantu, rubasaba kwirinda ibi bikorwa kuko biri mu byaha bihanwa n’amategeko.
Perezida Paul Kagame, ubwo yari mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yakoreye igihugu, ku wa 19 Mutarama 2025, yatangaje ko bidakwiriye kubona mu muryango habamo abantu bagenda ku muhanda biyambitse ubusa, kuko bihabanye n’umuco.
Ati “Nkurikira ibintu no ku mbuga nkoranyambaga, intambara zirirwaho z’abana bato bari aho bambara ubusa ku muhanda, bakambara ubusa. Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa. Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
“Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango nyarwanda kubaho gutyo, nubwo twicaye aha nk’abayobozi inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Tuzibaze. Ni izambika ubusa Abanyarwanda?”
Perezida Kagame kandi yavuze ko mu makuru yakira buri gihe harimo ajyanye n’ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane n’urugomo byageze mu miryango irimo n’iy’abashakanye bamaranye igihe gito.
Ati “Imiryango yahungabanye mu ngo, n’abana bato bagishakana bamaze amezi bashakanye bataragira n’urubyaro, hari imanza zingana zitya baraye batandukanye, ntibumvikana, bararwana cyangwa bagira batya n’ibindi byinshi. Dushatse rero kugira ngo twuzuze inshingano zacu, ari abatuyobora mu by’amadini n’inyigisho zishingira kuri ibyo dukwiye kwibuka kubikoresha uko bishobotse kugira ngo tugabanye ibihungabanya umuryango Nyarwanda.”
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko mu manza mbonezamubano zakiriwe n’inkiko mu 2023/2024, zingana na 25,481, iziza ku isonga ari izirebana no gutandukana burundu kw’abashakanye kuko zigize dosiye 2833.
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi mu nzego zitandukanye bagomba gukoresha uburyo bwose bwatuma umuryango nyarwanda ubaho utekanye kuko igituma bajya kubana atari ukurwana.
Ati “Dukwiye gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose. Iyo ubona umubare w’abana bashakanye ejo bundi b’imyaka umwe 29 undi 25 bashakanye, n’uwa 30 aba akiri muto, ibyo bashakaniye ntabwo ari intambara, ntabwo ari ukurwana hagati yabo buri munsi. Bashakanye ngo bagire umuryango, utuze, bagire amahoro ndetse umere neza ugende ukura.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko hari aho usanga amakimbirane yo mu miryango ari ingaruka z’uko bahora bakoresha ibiyobyabwenge.
Ati “Ba bandi rero navuze b’ibiyobyabwenge ugasanga mu bakuru, mu muryango ahubwo bya biyobyabwenge ni byo bivamo ingaruka zindi z’imiryango ihora irwana buri munsi.”
Yashimangiye ko ahanini biterwa n’uko buri wese yumva ko ari we uri mu kuri “nta wushobora korohera und ingo babiganire babikemure, ineza ushaka ni yo n’undi ashaka.
Abayobozi haba mu madini, haba muri Leta ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu mu miryango hanze. Turebe hirya tuvuge ngo tubyihorere bibe uko bishatse? Twaba tumaze iki se? twaba twebwe inshingano zacu ari izihe?”
Ati “Tugende duhere mu ikuzo gusa tuvuge ko turuta abanda ariko abandi bibe uko bibaye? Oya! Ntabwo wujuje ya nshingano urabeshya.”
Mu 2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana, mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3213, mu 2021/2022 ho hakiriwe ibirego 3322 by’abashakanye basaba ugutandukana burundu kw’abashakanye.