Perezida Kagame yagaragaje ko kubaka igihugu bigomba guhera ku rubyiruko

Umukuru w’igihugu Paul Kagame, ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka 10 hatangijwe gahunda ya YouthConnekt kuri uyu wa 23 Kanama 2023, yavuze ko u Rwanda rwahisemo uburyo bwo kubaka igihugu ruhereye ku rubyiruko aho guhera hejuru ku bakuze. Iyi gahunda ya YouthConnekt yatangijwe muri 2012 na Guverninoma y’u Rwanda ifatanije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).

Paul Kagame, yashimiye abafatanyabikorwa barimo UNDP, KOICA n’abandi benshi bakomeje gahunda yo guteza imbere urubyiruko kuko ariho igihugu cyubakwa gihereye. Ati “igitekerezo cyo kubaka igihugu gihereye ku rubyiruko, ni ukuvuga ngo turubaka duhereye hasi tuzamuka, ariko noneho duhereye no kumateka tuzamuka tujya imbere muri ibyo bihe by’imbere bijyana n’iterambere, bijyana n’uko abantu baba bifuza ko igihugu kimera, cyane cyane duhereye ku byacu, duhereye ku Rwanda.”

Perezika Kagame yakomeje kubwira urubyiruko ko buri gihe bagomba kwibaza impamvu ibindi bihugu biteye imbere, ariko u Rwanda, Afurika bakaba badateye imbere. Yavuze ko abanyafurika bemera Imana nk’abandi aho binagaragarira mu mazina y’Abanyarwanda ariko byagera ku musaruro n’iterambere bikanga.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke bisaba kwihesha agaciro, ukanga agasuzuguro kandi ukiha intego kugira ngo ugere kucyo ushaka. Yasabye urubyiruko kugira icyerekezo no kutemera kuba hasi buri gihe, kuburyo byaha urwaho abasuzugura Afurika bibwira ko nta bushobozi bwo kugera ku iterambere ifite.

Umuyobozi mukuru wungirije wa UNDP mu Rwanda, Varsha Redkar Palepu,yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na perezida Kagame.

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwatangaje igifungo rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w’imyaka 15

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved