Perezida Kagame yagaragaje uko yakiriye amagambo Tshisekedi yigeze gutangaza ko azarasa ku Rwanda

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatangaje ko yahaye agaciro gakomeye amagambo ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gutangaza ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda, mu mpera z’umwaka ushize.

Tshisekedi yatangaje ko afite uwo mugambi, ubwo yari i Kinshasa aho yasorezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Icyo gihe yateguje abanye-Congo ko nibamuhundagazaho amajwi azasaba inteko ishinga amategeko ya RDC kumuha uburenganzira agashoza intambara ku Rwanda, mu gihe rwaba rukomeje kuvogera Uburasirazuba bw’igihugu cye.

Yagize ati “Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu Nteko Ishinga Amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”

Kuri uwo munsi kandi Tshisekedi yavuze ko Igisirikare cya RDC (FARDC) gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kiri i Goma, aho yagize ati “Ibyo kandi nibibaho ntabwo nzatuma Kagame arara mu nzu ye, ahubwo azajya kurara mu ishyamba.”

Tshisekedi wari warijeje abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe hari isasu ryaba riguye ku mujyi wa Goma, yakunze gushinja Perezida Paul Kagame gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC, ashimangira ko yiteguye gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose azajya abona u Rwanda rushaka kuzana.

Uyu ukunze kwiyita Beton yunzemo ati “Paul Kagame Paul ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Fatshi Béton.”

Ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ikiganiro na Jeune Afrique, yabajiwe uko yakiriye ariya magambo y’ibikangisho ya Tshisekedi asubiza ko yayahaye agaciro gakomeye. Ati “Ubwo se ni gute ariya magambo ntayaha agaciro? Ndanatekereza ko afite ubushobozi buke bwo gusobanukirwa uburemere bw’ibyo avuga nk’Umukuru w’Igihugu.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yatangiye gukorera igikorwa kidasanzwe imfungwa zo mu Burundi

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ku bwanjye rero, ibyo ubwabyo ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye ngomba kwitegura nkanitaho. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka akagira ikintu akora udashobora gutekereza ko abantu buzuye bakora.”

Icyakora muri Gashyantare uyu mwaka, Tshisekedi yatangaje ko ibyo kujya mu ntambara n’u Rwanda asa n’uwabivuyemo, avuga ko yahisemo gukemura amakimbirane bafitanye biciye mu nzira y’ibiganiro. Ndetse kugeza kuri ubu hateganyijwe ibiganiro bizahuza aba bakuru b’Ibihugu byombi babifashijwemo na Perezida wa Angola akanaba n’Umuhuzabiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  RIB yahishyuye icyaha gikomeye gikorwa n’abari gusezerana mu Murenge, igaragaza igihano izajya iha uwagikoze

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ku bwanjye rero, ibyo ubwabyo ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye ngomba kwitegura nkanitaho. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka akagira ikintu akora udashobora gutekereza ko abantu buzuye bakora.”

Icyakora muri Gashyantare uyu mwaka, Tshisekedi yatangaje ko ibyo kujya mu ntambara n’u Rwanda asa n’uwabivuyemo, avuga ko yahisemo gukemura amakimbirane bafitanye biciye mu nzira y’ibiganiro. Ndetse kugeza kuri ubu hateganyijwe ibiganiro bizahuza aba bakuru b’Ibihugu byombi babifashijwemo na Perezida wa Angola akanaba n’Umuhuzabiganiro hagati ya RDC n’u Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved