banner

Perezida Kagame yageze muri Ethiopia

Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bole, Perezida Kagame yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi riyobowe na Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Ethiopia, Selamawit Kassa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Perezida Kagame arayobora inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushaka uburyo bwabonekamo amafaranga yo guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Muri iyi nama kandi, haraganirwa ku buryo bwo guhanga ibishya muri uru rwego, hibandwa ku rwego rw’abikorera ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Muri iyi nama, Perezida João Lourenço wa Angola arashyikirizwa ubuyobozi bukuru bwa AU, umuryango wari usanzwe uyobowe na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania.

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yahaye igisubizo abavuga ko agirira impuhwe umutwe wa M23

Biteganyijwe kandi ko muri iyi nama hatorwa Perezida wa Komisiyo ya AU, usimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Chad wari muri izi nshingano kuva muri Werurwe 2017. Abakandida barimo Raila Odinga wo muri Kenya, Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar ni bo bawuhataniye.

Inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma ya AU iraganirirwamo ingingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bwa Afurika, zirimo umutekano n’ihindagurika ry’ibihe.

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bateganyije kuganira ku ngaruka z’ubucakara muri Afurika, aho bumvikana ku buryo ibihugu by’i Burayi byakolonije Abanyafurika bikwiye gutanga indishyi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!