Emir wa Qatar yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Inama yabaye ntabwo igamije gusimbura inzira zisanzwe, zashyizweho zigamije gukemura iki kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, zirimo ibiganiro bya Luanda byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ifoto yashyizwe hanze na Qatar, igaragaza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yicaye hagati ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe iburyo hari Tshisekedi.
Abakuru b’ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.
Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Qatar imaze kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi, aheruka ni aho iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara irimbanyije hagati ya Hamas na Gaza.
Inama ya Kagame na Tshisekedi bigizwemo uruhare na Qatar ntabwo yari izwi, ndetse abantu benshi batunguwe no kumva ko ibi biganiro byabaye.
Tariki 23 Mutarama 2023, byari byatangajwe ko hari bube ibiganiro bihuje impande zombi muri Qatar gusa ntibyaba kuko uruhande rwa RDC rwanze kwitabira ku mpamvu z’uko ngo Qatar ari igihugu cy’inshuti ikomeye y’u Rwanda.
Gusa Guverinoma ya RDC nyuma yaje kuvuga ko ititabiriye kuko hari izindi gahunda abagombaga kuyitabira bari bafite i New York.
Mbere y’icyo gihe kandi nabwo Perezida Tshisekedi yari yanze guhura na Perezida Kagame kuko ubusabe yahawe na Macron w’u Bufaransa yabuteye utwatsi. Muri iyo minsi nibwo Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari nabwo yavugaga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru gusa.
Perezida Kagame aherutse gutangaza ko niyongera kwicarana na Tshisekedi azamubwira ko atari akwiriye kuba ayobora RDC.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Mario Nawfal, yavuze ko kuganira na Tshisekedi bigoye, kuko iyo bahuye nyuma y’inama, ahindura ibyayivugiyemo. Ati “Nagiye nganira na we, mukemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.”
Yavuze ko yifuza ko Tshisekedi “atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza” yongeraho ati “kandi rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira