Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023 ku gicamunsi, perezida Paul Kagame yakiriye abagize itsinda rya Segal Family Foundation nyuma yo gusoza inama rusange yawo yaberaga I Kigali. Uyu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza, utera inkunga imiryango irenga 400 yo mu bihugu 20 byo muri Afurika igamije gushakira ibisubizo inzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima n’ubuhinzi.
Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’iri tsinda byibanze ku iterambere ry’u Rwanda mu myaka 28, amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu nzego z’uburezi n’ubuzima. Segal Family Foundation ni umuryango washinzwe n’umunyamerika Barry Segal.
Ubwo Segal yageraga bwa mbere ku mugabane w’Afurika muri 2007, mu bihugu yasuye icyo gihe harimo n’u Rwanda nyuma aza gushing uyu muryango. Muri 2022 uyu muryango waje ku mwanya wa kabiri mu gutanga inkunga nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.