Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza itsinda ry’abashingamategeko batandatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na USA.
Abagize iryo tsinda bagiranye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu ni:
Sen. Mike Rounds,Rep. Brian Mast,Sen. Kevin Cramer,Sen. Pete Ricketts,Dep. Ronny Jackson,Major-General Trent Kelly.
Perezidansi y’u Rwanda yatangarije ku rubuga rwa X ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame n’aba bashingamategeko “byibanze ku gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bikorwa by’ingenzi bigamije guteza imbere ituze n’iterambere rirambye.”
Kagame yahuye na Senateri Lindsey Graham
Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro na Sen. Lindsey Graham, baganira ku buryo bwagutse bwo gukomeza imikoranire hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane mu nzego zirimo:
umutekano n’umutekano mpuzamahanga,ubufatanye mu bukungu,n’indi mishinga y’iterambere.
Kagame ari i Washington ku masezerano y’amahoro
Perezida Paul Kagame ari i Washington DC aho yitabiriye umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni umuhango uteganyijwe kuba ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ahuriramo na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, ukazayoborwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump.