Kuri uyu wa 29 Kanama 2023 muri Village Urugwiro, perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya 12 bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Abashyikirije perezida Kagame izi mpapuro harimo ambasaderi Einat Weiss wa Isiraheri, Heika Uta Dettmann w’u Budage, Jeong-Wu Jin wa Koreya ndetse na Soumaïla Savané wa Gineya.
Ibindi bihugu bifite ba Ambasaderi bashya mu Rwanda ni Malta, Algeria, Etiopiya, Pakisitani, Bahrain, Zambia, Eswatini ndetse na Iran. Muri rusange aba ba Ambasaderi bakaba batangaza ko bateza imbere gushimangira ndetse no guteza imibanire myiza y’ibihugu byabo n’u Rwanda.
Ambasaderi mushya w’u Budage, Heika Uta Dettmann, yashimangiye kubakira ku mubano w’amateka usanzwe hagati y’ibihugu byombi. Ati “Mfite ubushake bwinshi bwo gukora cyane ngo dushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Budage.”
Jeong-Wu Jin, ambasaderi mushya wa Koreya, avuga ko ari inzego z’ubutwererane agiye kwibandaho. Ni mu gihe abandi bavuze ko bagiye guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byabo n’u Rwanda, barimo ambasaderi Ronald Micallef wa Malta, Naeem Ullah Khan wa Pakistani, Mesfin Gebremariam Shawo wa Etiopiya, Mathews Jere wa Zambia, Mlondi Solomon Dlamini wa Eswatini ndetse na Majid Saffar wa Iran.