Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida wa Guinea-Conakry, Général Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, mu rwuri rwabo ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025. 

 

Perezida Doumbouya na Madamu bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu batangiye ku wa Kane tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Perezida wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Ambasade ya Guinée mu Rwanda yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kane, Perezida Doumbouya yakiranywe urugwiro n’Abanya-Guinée baba mu Gihugu.

 

Ibiro bya Perezida wa Guinea-Conakry byari byatangaje ko Général Doumbouya azanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu irahira rya Perezida mushya wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.

 

Général Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame watorewe gukomeza kuyobora Igihugu.

 

U Rwanda na Guinea-Conakry ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ndetse n’imikoranire mu ngeri zitandukanye.

Mu Kwakira umwaka ushize, ibihugu byombi byasinye amasezerano 12 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.

 

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ndetse byasinye amasezerano atandukanye y’ubufatanye, ndetse mu 2016 Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro uruta indi muri Guinea, uzwi nka Grand Croix, kubera ibikorwa by’ubutwari yagaragaje.

.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida wa Guinea-Conakry, Général Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya
Perezida Kagame yakiriye Perezida Doumbouya anamutembereza mu rwuri rwe
Perezida Kagame yakiriye mugenzi Doumbouya mu rwuri rwe mu Karere ka Bugesera
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Lauriane Doumbouya baganiriye bishimye
Perezida Kagame na Madamu bakiriye Gen Doumbouya na Madamu we mu rwuri rwabo i Kibugabuga

Amafoto: Village Urugwiro

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.