Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, yakiriye Perezida w’intara ya Oromia yo muri Ethiopa, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Viallage Urugwiro, byatangaje ko abayobozi bombi bahaniriye ku mubano w’impande zombi.
Intara ya Oromia ni yo ya mbere nini muri Ethiopia aho igize 34% by’ubutaka bw’Igihugu cyose ndetse ikaba ari na yo ituwe cyane kurusha izindi Ntara.
URwanda na Ethipia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse no muri Gashyantare 2024, U Rwanda na Ethiopie basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye bwa politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo , kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.
Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 13 Gashyantare 2024 i Addis Ababa, asinywa na Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda wari uyoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.
Aya masezerano yasinywe ubwo hasozwaga inama ya Komisiyo igizwe n’abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopie igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC).
U Rwanda na Etiyopiya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere akingura imiryango y’indege z’ibi bihugu, harimo RwandAir na Ethiopian Airlines, kugira ngo zisangire ikirere nta mbogamizi.
Usibye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, u Rwanda na Ethiopie bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi, kandi ibihugu byombi ubusanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n’imyitozo ya gisirikare.