Perezida Kagame yakiriye umuhanzi Davido

Umuhanzi ukomoka muri Nijeriya David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido yahuye na perezida Paul Kagame. Binyuze mu butumwa butandukanye bwajijwe ku mbuga nkoranyambaga za Village Urugwiro, batangaje ko uyu muhanzi umaze iminsi mu Rwanda, Davido yahuye na Perezida Kagame ariko nta byinshi kubyo baganiriye batangaje.

Davido ategerejwe gutaramira I Kigali kuri uyu wa 19 Kanama 2023, akaba yarahageze kuwa 17 Kanama 2023, aho igitaramo ategerejwemo kiza gutangira saa munani z’amanwa. Uretse we uraza kukiririmbamo, harimo na mugenzi we Tiwa Savage bakomoka mu gihugu kimwe, umunya Afurika y’Epfo Tayla ndetse na Bruce Melodie baraza kuririmba.

Iki gitaramo kiraba ari icyo gusoza iserukiramuco ‘Giants of Africa’ kiza gukurikira icyabaye kuwa 13 Kanama 2023 cyo kuritangiza cyaririmbyemo umuhanzi w’umunya Tanzaniya Diamond, Intore Masamba n’umubyinnyi Sherri Silver., cyari cyitabiriwe n’abarimo perezida Kagame.

Hashize iminsi igera kuri 2 bivugwa ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo kirimo aba bahanzi b’ibirangirire muri Afurika, ashize ku isoko. Muri 2014 ubwo Davido yazaga gutaramira bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cyo kwibohora ku nshuro ya 20, yahuriye na perezida Kagame ku Kibuga cy’indege baranasuhuzanya.

Inkuru Wasoma:  Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB n’Abacamanza 5 bashyikirije indahiro zabo Perezida Kagame

Inkuru Wasoma:  Umubare w’ibihugu bigize EAC ushobora kwiyongera uyu mwaka

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved