Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wungirije wa Banki y’isi muri afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu 16 Kamena 2023, perezida Kagame yakiriye Dr Victoria Kwakwa, umuyobozi wa banki y’isi wungirije ushinzwe afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo. Baganiriye kuri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ndetse na gahunda ya banki y’isi yo guha umwihariko ishoramari ry’abikorera no kugabanya ubukene.

Kuwa 15 Kamena 2023, Victoria Kwakwa yasuye imishinga yo mu turere twa Burera na Nyabihu areba uburyo inkunga iyi banki igenera u Rwanda ikoreshwa. Mu murenge wa Rwerere mu karere ka Burera, yasuye ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi. Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwerere, bagaragaje ko kuva umuriro waza bishimira serivisi bahabwa ndetse n’impinduka zaje mu buzima bwabo.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yaje gutanga kandidatire nyuma ahishura ko yabuze itike imusubiza iwabo i Kamonyi

Abari bafite umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Burera mu myaka 10 ihise, bari ku kigero cya 7.9%. Uwanyirigira Marie zchantal, umuyobozi w’aka karere avuga ko bageze kuri 79%. Kwakwa yashimiye ubufatanye banki y’isi ifitanye n’u Rwanda.

Yanasuye Umurenge wa Shyira uherereye mu karere ka Nyabihu, by’umwihariko uduce twagizweho ingaruka n’ibiza biherutse kwibasira aka karere muri Gicurasi. Banki y’isi ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu mishanga itandukanye irimo uburezi, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved