Kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kamena 2023, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi n’abaturage b’igihugu cye muri rusange ku ntambwe bateye yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mutwe wa Renamo.
Yanditse agira ati “ndagushimira muvandiwe Filipe Nyusi n’abaturage ba Mozambique kubwo gushyira mu bikorwa neza kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba Renamo.” Paul Kagame yakomeje avuga ko iyi ari intambwe ikomeye yo kurangiza intambara no kugera kunzira y’amahoro mu gihugu cya Mozambique.
Perezida Kagame yakomeje kandi yiseguye kuri mugenzi we kuba atahageze nk’uko byari biri mugi gahunda, ariko akomeza kwifuriza Filipe gukomeza kugera ku ntsinzi n’abanya Mozambique bose. Umuhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ba Renamo wabereye I Maputo muri Mozambique, Perezida Kagame yahagarariwe na minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda.
Ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro hagati ya leta ya Mozambique n’abarwanyi ba Renamo bahoze ari umutwe w’inyeshyamba bakaza kuba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu muri 2019 perezida Paul kagame yitabiriye uwo muhango.