Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cye muri manda ya karindwi.

 

Umukuru w’Igihugu yageneye mugenzi we wa Uganda ubutumwa bumushimira abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Ndagushimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku bwo kongera gutorwa nka Perezida wa Repubulika ya Uganda. Ndakwifuriza ibyiza hamwe n’abaturage ba Uganda mu gihe ukomeje gukorera igihugu cyawe kugira ngo abaturage bawe bagire iterambere. Niteze ubufatanye bukomeye kandi butanga umusaruro hagati y’ibihugu byacu byombi.”

 

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama ni bwo Komisiyo ishinzwe amatora muri Uganda yatangaje Perezida Museveni nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama.

 

Perezida Museveni watorerwaga kuyobora Uganda muri manda ye ya karindwi, yatsinze ku majwi 71.65%, nyuma yo guhigika abakandida barindwi yari ahatanye na bo barimo n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi wamenyekanye cyane nka Bobi Wine.

 

 

Uyu mukambwe w’imyaka hafi 82 y’amavuko, biteganyijwe ko nyuma yo gutorwa azongera kuyobora Uganda amaze imyaka 40 abereye Perezida mu myaka itanu iri imbere.