Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi batandatu bari ku rwego rwa Commissioner of Police hamwe n’abandi bofisiye muri polisi y’u Rwanda nk’uko polisi yabitangaje. Urutonde rw’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru rwatangajwe kuwa 27 Nzeri 2023.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CG Emmanuel Gasana usanzwe ari guverineri w’intara y’Iburasirazuba n’abandi barimo CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana na CP Bruce Munyambo. Abandi babiri bari kurwego rwa Assistant Commissioner of Police ni ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Perezida Kagame kandi yashyize mu kiruhuko abandi bofisiye bakuru 5, abofisiye bato 28 n’abandi 60 batari ku rwego rwa Ofisiye nk’uko byatangajwe mu itangazo rya Polisi. Abofisiye 7 bagiye mu kiruhuko kubera impamvu z’uburwayi mu gihe abandi 6 basezerewe kubera izindi mpamvu.