Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi, yasuye ikirombe cya Nyakabingo giherereye mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo.

 

– Advertisement –



Iki kirombe Umukuru w’Igihugu yasuye kizwiho kuba ari cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi yo mu bwoko bwa Wolfram.

Wolfram mu busanzwe itunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu ndege, mu bifaru, mu byogajuru, mu gukora imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.

 

Wolfram ya Nyakabingo yoherezwa muri Autriche, igakundirwa umwimerere ifite, aho nko mu 2024 hoherejwe toni 1107.

Amabuye y’agaciro yo muri kiriya kirombe Perezida Kagame yasuye acukurwa na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals Group.

 

Amafoto Perezidansi y’u Rwanda yashyize ku rubuga rwayo rwa X yerekana Perezida Kagame ari imbere mu buvumo ahacukurwa amabuye.

– Advertisement –



Byibura abasaga 1,800 ni bo bahawe akazi mu bikorwa by’ubucukuzi n’ibindi byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro acukurwa muri kiriya kirombe; nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

 

Ni ikirombe gifite ubuvumo butanu, ubwa kure bukaba bugeze kuri metero 800 butambika mu musozi, na metero 120 zimanuka mu kuzimu.

Umuyobozi Mukuru wa Trinity Nyakabingo, Uwiringiyimana Justin, aheruka gutangaza ko kiriya kirombe kirimo amabuye menshi cyane ku buryo ashobora gucukurwa byibura kugeza mu myaka 40 iri imbere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.