Perezida Paul Kagame yasuye inyubako ya Kigali Universe iberamo ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino ikinirwamo, atembera ibice bigize iyo nyubako ndetse akina imwe mu mikino ihaboneka.
Umukuru w’Igihugu yasuye iyi nyubako ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza, 2024.
Amashusho yagiye hanze agaragaza Perezida Kagame ari gukina imwe mu mukino ikinirwa muri iyi nyubako, irimo nk’umukino wa basketball ndetse na bowling.
Ubutumwa Kigali Universe yanyujije kuri X buvuga ko “Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane twagize umugisha wo gusurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.”
Bukomeza buvuga ko Perezida Kagame “yatembereye mu bice bitandukanye bya Kigali Universe ndetse akina imwe mu mikino iri muri Kigali Universe. Yashimye uburyo Kigali Universe yubakitse ndetse anadusigira inama zidufasha gukomeza guhanga ibishya no gutanga serivisi inoze.”
Kigali Universe ni inzu y’imyidagaduro iherereye ku gisenge cy’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC mu karere ka Nyarugenge.
Iki gikorwaremezo cy’umunyemari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël, cyafunguwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2024, kigashimirwa cyane ku buryo cyongereye ubwiza bw’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’imyidagaduro.
Ni inyubako irimo ibice nk’ahantu hakinirwa imikino itandukanye, aho kunywera, gufatira amafunguro n’aho gucururiza.