Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, perezida Paul Kagame yaganiriye ku murongo wa Terefone n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) Anthony J. Blinken. Ibiro bya perezida w’Amerika byatangaje ko ari ibiganiro byatanze umusaruro, aho abayobozi bombi bunguranye ibitekerezo ku mutekano muke ukomeje kuba ikibazo ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
Blinken yamenyesheje perezida Kagame ibyavuye mu ruzinduko umunyamabanga wungirije wa USA w’agateganyo, Victoria Jane Nuland, aheruka kugirira I Kinshasa. Kuwa 3 Kanama 2023 nibwo Victoria yagiriye uruzinduko muri Kinshasa abonana na perezida Tchisekedi Felix, aho uruzinduko rwe rwari urwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika rwatangiye kuwa 29 Nyakanga kugeza 4 Kanama 2023.
Victoria Nuland yaganiriye n’abayobozi batandukanye muri Leta ya Congo ku kuba USA ishyigikiye ko amatora yagenda neza kandi aciye mu mucyo, bagaruka ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ibikorwa by’ubutabazi, ku iterambere ry’ubukungu bw’icyo gihugu, kubaka ubushobozi bw’igibo n’imiyoborere myiza.
Kuri Terefone, Blinken yabwiye perezida Kagame ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishyigikiye inzira zo gushaka ibisubizo bya dipolomasi ku birebana n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC. Yagaragaje ko yifuza kuba ruri ruhande rwafata ingamba zihamye zigira uruhare mu guhosha umwuka mubi ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.
Blinken yamahagaye perezida Kagame nyuma y’umwaka akoreye uruzinduko mu Rwanda, ashimira ikiganiro yagiranye na we ko cyatanze umusaruro, gusa iki kiganiro kibaye mu gihe hari amakuru avuga ko Leta ya RDC yongereye imbaraga mu gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa FDRL, umaze n’iminsi witoratoza mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda.