banner

Perezida Kagame yavuze k’umuntu wamucyuriye amubwira ko amafaranga baha u Rwanda ayajyana kureba imikino ya Arsenal n’andi makipe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi mu 2024, ubwo i Kigali haberaga inama ya Africa CEO forum, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze inkuru y’umuntu wigeze kumunenga kuko yagiye kureba umukino wa Arsenal mu Bwongereza, avuga ko amafaranga baha u Rwanda ayakoresha mu kwirebera umupira w’amaguru.

Yabitangarije muri iyi nama, mu kiganiro yahuriyemo na mugenzi we wa kenya, William Ruto na Filipe Nyusi wa Mozambique. Iki kiganiro cyagarutse ku biri gukorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika byongere umuvuduko w’iterambere ndetse n’ahakiri ibyo kunoza.

Umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN wari uyoboye iki kiganiro, yabajije Perezida Kagame igikwiriye gukorwa kugira ngo ibihugu bya Afurika bitinjira mu bufatanye bishobora guhomberamo kuko byagaragaye henshi.

Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bituma Afurika ihombera mu bufatanye bumwe na bumwe ari amayeri y’abanyamahanga yo kugaragaza ko ari ahantu haba ibyago byinshi byo guhomba. Ati “Ibijyanye n’ibyago byo guhomba muri Afurika bizamo gukabya cyane mu nyungu z’abo bagena uko ibintu bigenda.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje ko hari ubufatanye bwinshi igihugu cyagiyemo bwabyaye inyungu burimo n’ubwo gifitanye n’amakipe y’i Burayi. Ageze aha ngaha yifashishije urugero rw’ubufatanye u Rwanda rufitanye n’amakipe nka Arsenal, anagaragaza ko gahunda zose igihugu kijyamo ari izibyarira inyungu impande zombi.

Yagize ati “Dufitanye ubufatanye na PSG, Bayern Munich na Arsenal, ubwo twabikoraga twabanje kureba ko bunguka natwe tukunguka, ariko ushobora kuba warabonye ibyanditswe mu binyamakuru bavuga ngo ni gute u Rwanda rushobora kujya muri ibi? No gukoresha amafaranga muri ibi, byadusabye gukomeza gusobanura, tuvuga ngo turi gusohora amafaranga ariko tukaninjiza amafaranga, ntabwo ari ugusohora amafaranga gusa.”

Inkuru Wasoma:  Ukuri guhamye ku kuba Bamporiki Edouard ari we watumye izina gereza rihinduka ‘Igororero’ aho ari I Mageragere

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye usanga hari abantu baba bashaka kugena ibikorwa byose kuko batanga amafaranga. Yifashishije urugero rw’umuntu wigeze kumushinja gukoresha amafaranga y’igihugu mu kujya kureba imikino.

Ati “Rimwe na rimwe njya kureba umupira w’amaguru muri stade haba hano cyangwa muri ibyo bihugu dufitemo ubufatanye, nkoresha amafaranga yanjye ngura tike. Umwe muri aba bantu bakunda gutegeka ubwo nari ndi muri stade mu Bwongereza kureba umukino wa Arsenal yanshinje, avuga ngo ‘uyu mugabo aza hano, tugatanga amafaranga y’inkunga, akayakoresha areba umupira w’amaguru’.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “nabwiye abantu ntimurazi? Ndahembwa kubera akazi nkora, nkoresha umushahara wanjye njya kureba umupira w’amaguru, nababwiye ko ntakoresheje amafaranga yabo, nakoresheje amafaranga ku giti cyanjye ninjiza bivuye mu mushahara w’akazi nkora.”

Yavuze ko nubwo ibi bishobora kumvikana nk’ibintu byoroshye, ariko bigaragaza ko buri gihe haba hari abantu bashaka kugena uko abandi babaho.

Mu 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuba rukomeje gusinyana n’amakipe y’Umupira w’Amaguru yo ku Mugabane w’i Burayi amasezerano yo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, atari ugukora ibirenze ubushobozi bw’igihugu nk’uko bamwe bagiye babigaragaza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved