Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 676 bo ku rwego rwa ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, anemeza izamurwa mu ntera ry’abandi bato 20,389.
Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Innocent Munyengango uyobora Brigade ishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda na Colonel François Régis Gatarayiha usanzwe ayobora ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare. Aba bombi bahawe ipeti rya Brigadier General.
Umukuru w’Igihugu kandi yazamuye mu ntera abasirikare 43 bari ba Lieutenant-Colonel abagira ba Colonel, 253 bari ba Major abagira ba Lieutenant-Colonel, 79 bari ba Captain abagira ba Major mu gihe 299 bari ba Lieutenant yabagize ba Captain.
Perezida Kagame kandi yemeje izamurwa mu ntera ry’abasirikare barimo 11 bavanwe ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major, 2,296 bahawe irya Staff Sergeant bavanwe ku rya Sergeant ndetse n’abasirikare 10,260 bahawe ipeti rya Sergeant bavanwe ku rya Corporal.
Ni mu gihe abasirikare 7,822 bahawe ipeti rya Corporal bavanwe ku rya Private.
Muri Rusange abasirikare bazamuwe mu ntera bose hamwe ni 21,065, barimo 676 bo ku rwego rwa ba Ofisiye.