Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Commissioner General (CG) avuye ku ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG). Itangazo rizamura IGP Namuhoranye mu ntera ryageze hanze kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023, ririho umukono wa perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.

 

Namuhoranye Felix yagizwe umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda kuwa 20 Gashyantare 2023 asimbuye Dan Munyuza wari kuri uwo mwanya kuva muri 2018. Mbere yo guhabwa izo nshingano yari asanzwe ari umuyobozi wa polisi wungirije ushinzwe ibikorwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.