Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aganira na Jeune Afrique yatangaje ko yishimiye icyizere Abanyarwanda bakomeje kumugirira ndetse ko azabakorera uko ashoboye, anashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ataha muri 2024.
Ibi perezida Kagame yabivuze ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR-Inkotanyi ku majwi 99.8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’umukuru w’Igihugu.
Perezida Kagame yasubije agira ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose, ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, ndi umukandida.”
Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu. pic.twitter.com/JGJVnF7X6x
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 20, 2023