banner

Perezida Kagame yemereye ubwenegihugu Dj Ira

Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuvangamiziki umurundikazi Iradukunda Grace Divine wamamaye nka “DJ Ira”, asaba ababishinzwe kubikurikirana.

Ni kuri icyi Cyumweru, ku wa 16 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Kigali mu nzu ya BK Arena ubwo yahahuriga n’abarenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu muri gahunda yo kwegera abaturage.

Ni gahunda y’Umukuru w’Igihugu yari ibaye bwa mbere nyuma y’Amatora ya Perezida yabaye mu mwaka washize.

Mu mwanya wo gutanga ibitekerezo nibwo DJ Ira yahagurutse ashimira Perezida Kagame ko abana b’abanyamahanga bahabwa amahirwe nk’undi mwana wese ndetse abakobwa bahabwa amahirwe nk’abahungu.

Ati “Iki gihugu njyewe nakiboneyemo umugisha udasanzwe. Dukunze guhurira mu bikorwa bitandukanye, kariya kaziki ujya ubyina nanjye ndi mu bajya bakakubyinisha.”

Uyu umenyerewe mu gucuranga imiziki mu birori bigiye bitandukanye yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Ntabwo dushaka kuba Ababiligi – Perezida Kagame

Ati ” Ikifuzo cyanjye kwari ukabasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda nkitwa umwana w’umunyarwandakazi nk’ibera uwawe.”

Umukuru w’Igihugu mu kumusubiza yavuze ko abimwereye.

Ati” Ababishizwe hano babyumvise? Mu bubasha ndabikwemereye ahasigaye bikurikiranwe. Ibisigaye ni ukubikirikirana mu buryo bigomba gukorwa gusa nakubwira iki?”

DJ Ira ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki, umwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Bissosso yinjije DJ Ira i Kigali muri Kanama 2015 avuye i Burundi ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nka Dj Bisosso akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda , ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!