Perezida Kagame yibukije Isi ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo rutazongera kwemera ko bibaho ukundi

Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo ibimenyetso byigaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside unahabwa intwaro na Guverinoma ya RDC byiregangizwa n’Umuryango Mpuzamahanga ahubwo ikibazo ukagitwerera u Rwanda.

Perezida Kagame yerekanye uko umuryango mpuzamahanga wirengagiza ukuri ugashinja u Rwanda guteza umutakano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yabigaraje ubwo yakiraga ku meza Abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, umuhango wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ku Isi higishwa indangagaciro nzima ndetse no gukoresha ukuri kandi ibikorwa bigatangirwa ibimenyetso, ko hari aho usanga nta gaciro bihabwa by’umwihariko mu kibazo cya RDC. Yagize ati: “Iyo uvuze indangaciro n’inyungu zigomba kuba zibereye buri wese ugereranyije n’aho tuva”.

Yavuze ko hari indangagaciro Isi igomba kubahiriza, kandi buri gihugu kikabiharanira, kandi nk’uko bizwi biza bikurikiwe n’inyungu. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bikorwa ku Isi byitwa indangagaciro usanga bihuzwa n’ukuri n’ibimenyetso, yongera gusubiriramo Abadipolomate ko ikibazo u Rwanda rufite mu Karere usanga ukuri kwirengagizwa.

Yagize ati: “Mu bitekerezo byanjye hari ibibazo dufite mu Karere, hari byinshi dufite ku Isi ariko reka mvuge ku cyo mu Karere kacu. U Rwanda rwikoreye umutwaro w’inshingano zidakorwa neza.” Yongeyeho ati: “Ibyo mu bibera mu Isi aho usanga ibimenyetso, ndetse n’ikiri ukuri, bifatwa nkaho nta cyo bimaze”.

Yavuze ko ikibazo cy’Umutekano muke ugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kinagira ingaruka ku bihugu biyikikije n’u Rwanda rurimo anavuka ko hari n’ibihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika usanga biteza umutekano muke muri RDC, ariko bigakomeza kubyegaka ku Rwanda.

Yagize ati: “Hari ibihugu bimwe byo hanze y’uyu mugabane byivanga muri icyo kibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi kenshi bikabikora mu buryo bubi.” Umukuru w’Igihugu yibukije ko umuntu wese ushaka gukemura ikibazo agomba kugihera mu mizi kandi ko ibyo bidasaba kuba ufite ubuhangange bukomeye.

Ati: “Niba ushaka koko gukemura ikibazo, ntabwo buryo bwiza bubaho buruta kugikemura ugihereye mu mizi, ntabwo bishingiye ku mbaraga waba ufite. Wowe shingira ku bintu bihari, ibimenyetso n’ukuri kwigaragaza.” Yongeyeho ati: “Wiza gusa ngo ni uko ukomeye. Kubona ibimenyetso biroroshye.”

Perezida Kagame yavuze ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC ariko ikibazo. Yagize ati: “Ibi bikwereka impamvu u Rwanda rukomeza gukorerwa uwo mutwaro, ni uko habayeho kwihunza inshingano. Iki ni cyo gisubizo waha uwakubaza impamvu zikiriyo, kandi ikibazo kigihari.”

Inkuru Wasoma:  Menya byinshi ku gikoresho gikomeye cyahawe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Uturagi kizabafasha gukora inshingano zabo mu gihe gito

Perezida Kagame yibukije abo bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwari rwashegeshwe na Jenoside ndetse bamwe bakavuga ko rutazongera kugira isura ariko ikibabaje abateguye iyo Jenoside bakica inzirakarengane bahungiye muri RDC ubu kaba bakidegembya ari na bo bahabwa intwaro bagateza umutekano muke.

Yagize ati: “Abantu bishe abantu hano mu Rwanda, bateguye Jenoside, baracyahari bafite intwaro, bakomeje kwigisha ingengabitekerezo ya Jenoside, mu baturanyi bacu, mu Burasirazuba bwa RDC, bafashwa na Guverinoma, bafashwa n’abayobozi baho.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo byose bibera mu maso y’umuryango mpuzamahanga uhora wigisha kugira intangagaciro no guharanira inyungu, wanohereje ingabo muri RDC zitezweho gukemura ikibazo, harimo no kurandura umutwe w’abajenosideri wagiteje uheraye mu Rwanda.

Perezida Kagame yanenze uwo muryango mpuzamahanga ko wirengagiza ikibazo gihari ndetse ugakerensa umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside aho bamwe mu bayobozi ku Isi iyo babajijwe impamvu batawurandura bavuga ko babwiwe, abawugize basigaye ari bake.

Yavuze ko nyuma y’ibyo usanga ibihugu bihora bishinja u Rwanda kugira ingabo muri Congo, yongera kugaragaza ko ikibazo cya Congo gikomoka ku bibazo byinshi byatewe n’abakoloni aho baciyemo ibice abantu mu Rwanda muri RDC n’ahandi bikaba bikomeje gutuma hari bamwe mu Banyecongo bitwa ko ari abanyarwanda kubera ko bavuga Ikinyarwanda nyamara byaratewe n’abo bakoroni baciye imipaka bakisanga batuye muri Congo.

Yavuze ko no mu gihugu cya Uganda abo baturage bahari ariko usanga nta kibazo bigeze bagira. Yagize ati: “Ntabwo ari twe twaciye imipaka, ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside nakomojeho, yatangiriye muri ayo mateka.”

Yunzemo ati: “Niba utekereza ko u Rwanda rwagiye guteza ibibazo muri RDC, wakwibaza impamvu u Rwanda rwaba ruri muri Congo rurwana? Nubasha gusubiza ibyo, bizagufasha gukemura ibibazo ushaka gukemura utabiciye ku ruhande.”

Umukuru w’Igihugu yibukije Isi ko ibibazo u Rwanda rwanyuzemo rutazongere kwemera ko byongera kubaho ukundi. Ati: “Gukomeza gusohora amatangazo atera ubwoba, reka mbabwire, turahari. Muri Jenoside twatakaje ubuzima bw’abantu benshi bafite agaciro gakomeye. Dushobora kubabara ariko ntabwo tuzongera guhomba nk’uko byabaye mu myaka 30 ishize”.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu gukemura ibibazo bihari by’umwihariko icya Congo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved