Inama ya COP29 ni umwanya wo gushyiraho ingamba zo kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ni inama Perezida wa Repubulika Paul Kagame aza kugiramo ibiganiro bishingiye ku mubano w’ibihugu bikaba byitezwe ko aganira n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan wakiriye iyi nama ya COP29.
Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’), iraza kuganira ku mahirwe akomeye yo kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe iterwa n’ubushyuhe bwinshi ku Isi.
U Rwanda rurifuza ko Isi ishyiraho intego nshya zihuriweho mu bijyanye n’ishoramari mu kurengera ibidukikije mu buryo bufatika cyane cyane amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira abahuye n’ibihombo biterwa n’ingaruka z’ibihe ndetse no gusana ibyangiritse bikajyana n’ingamba zifatika zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama yabanjirijwe n’ikiganiro cyagarukaga kubaka ubudahangarwa, ibidukikije, binyuze mu ruhare abaturage bagira mu kurengera urusobe rw’ibidukikije karemano.
Teddy Mugabo Mpinganzima, umuyobozi w’ikigega cyo kubungabunga ibidukikije cy’u Rwanda (Rwanda Green Fund), witabiriye iki kiganiro yagaragaje hashyizweho iki kigega kubera ko u Rwanda rwemera ko ibidukikije ari inshuti ya buri muntu, bityo hakwiye no kubakwa ubudahangarwa mu kubirengera.
U Rwanda rugaragaza ko gushora imari mu kurengera ibidukikije, ari ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo ibihugu byibasiwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bihabwe inkunga ihamye ibifasha kongera kwiyubaka no gufasha imiryango ifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiza biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama ya COP29 irahuza abayobozi ba za Guverinoma, abacuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo bifatika ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.
Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’) iba buri mwaka guhera mu 1995, muri uyu mwaka wa 2024 igiye kuba ku nshuro ya 29 ikaba ihuza ibihugu bitandukanye byo ku Isi kugira ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe.