Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ateganya gutangiza gahunda yo guha urubyiruko rwinshi imyitozo ya gisirikare mu rwego rwo gukomeza umutekano w’igihugu.
Mu 1997, Leta y’u Bufaransa yakuyeho gahunda yo guha urubyiruko imyitozo ya gisirikare, rwabishaka cyangwa rutabishaka. Kuva u Burusiya bwashoza intambara kuri Ukraine mu 2022, byagaragaye hakwiye gufatwa izi ngamba mu rwego rwo gukomeza umutekano.
Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ko Perezida Macron ashaka gushyiraho gahunda yo gutoza urubyiruko rwinshi, ariko bikaba ku bushake, urwabyifuza rugakora akazi k’igisirikare bihoraho cyangwa rukajya mu mutwe w’Inkeragutabara.
Byateganyijwe ko Perezida Macron azasobanura iby’iyi gahunda tariki ya 27 Ugushyingo, ubwo azaba yasuye Brigade ya 27 y’ingabo zirwanira mu misozi, iherereye mu karere ka Varces kari mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu.
Mu mwaka ushize, u Bufaransa bwari bufite Inkeragutabara hafi ibihumbi 44. Buteganya ko byazagera mu 2035 bufite Inkeragutabara ibihumbi 105.