Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yageneye buri wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu miliyoni 100 z’Amashilingi ya Uganda.
Abahawe ayo mafaranga ni abo mu Ishyaka rya NRM rya Museveni, abatagira amashyaka babarizwamo ndetse n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda nk’uko bamwe muri bo babyemeje.
Abaganiriye na Daily Monitor bavuze ko abo mu Ishyaka rya NRM bafatiye iyo mpano ya Perezida Museveni ku biro by’ushinzwe guhuza gahunda za Guverinoma n’iz’Inteko biri ku Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku wa 07 Mata 2025, mu gihe abandi bayaherewe mu rugo rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among.
Uwatanze amakuru yavuze ko ayo mafaranga Museveni yayatanze ashimira abagize Inteko Ishinga Amategeko ku bw’imyitwarire myiza, no kubafasha guhangana n’ibibazo by’ubukungu bafite.
Umuvugizi Wungirije w’Ibiro bya Perezida muri Uganda, Hajji Faruk Kirunda, yabajijwe iby’ayo mafaranga ntiyahakana cyangwa ngo yemeze iby’ayo makuru ndetse n’ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko bwitandukanyije na yo.
Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushizwe Itumanaho n’Inozabubanyi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Grace Gidudu na we yavuze ko atari azi iby’ayo makuru.
Ati “Ni inkuru nshya kuri njye. Hari inzira zemewe zinyuzwamo amafaranga aganewe abagize Inteko Ishinga Amategeko, ibirenze ibyo nta makuru tubifiteho.”
Andi makuru avuga ko ayo mafaranga yatanzwe nyuma y’aho bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda begereye Perezida Museveni bakamusaba inkunga.
Aya mafaranga atanzwe mu gihe Guverinoma ya Uganda yemeje iteka rishya rijyanye no gusenya Ikigo cya Uganda gishinzwe ibijyanye n’ikawa (Uganda Coffee Development Authority: UCDA), ibyo cyakoraga bikaba inshingano za Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ni umushinga byitezwe ko bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda batazatora.
Nk’umuyobozi Mukuru w’amashyaka atavuga rumwe na Leta yo mu Nteko, Joel Ssenyonyi yagaragaje ko yamenye ibijyanye n’ayo mafaranga ndetse aburira abo mu ishyaka rye rya National Unity Platform ko batagomba kuyakira.
Yagize ati “Namenye iby’ayo makuru ajyanye n’ibyo guverinoma yakoreye abagize Inteko Ishinga Amategeko, cyane cyane ku bo muri NRM na bamwe batavuga rumwe na Leta, hagamijwe kubashimira ku bwo kwemeza umushinga w’itegeko ujyanye n’ikawa ndetse no kubategurira kwemeza iryo teka rijyanye na yo.”
Guhagarika UCDA biri mu murongo wa Uganda wo kugabanya ibigo bya leta n’amafaranga aganda ku gushyira mu bikorwa inshingano z’ibyo bikorwa.