banner

Perezida Museveni yageneye umuhungu we general Muhoozi ibyo yemerewe kwandika kuri twitter.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma. Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa bwateje impagarara mu minsi ishize, ubwo Gen Kainerugaba w’imyaka 48 yandikaga kuri Twitter, avuga ko ashobora kugaba igitero muri Kenya akigarurira umurwa mukuru Nairobi mu byumweru bibiri.

Nyuma Perezida Museveni yaje gusaba imbabazi Abanya-Kenya, kubera ibyavuzwe n’umuhungu we. Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo NBS ku wa mbere, Museveni yaragize ati “Agomba kuva kuri Twitter, ibi twabiganiriyeho. Twitter ubwayo si cyo kibazo, ikibazo ni ibyo umuntu yandikaho”.

Inkuru Wasoma:  Impamvu urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa bwa 5

Perezida Museveni yakomeje agira ati “Kuvuga ku bindi bihugu no ku banyapolitiki bo muri Uganda ni ibintu atagombye gukora, kandi ntabwo azongera kubikora.” Perezida Museveni yanavuze ko umuhungu we yemerewe kwandika tweets zirebana na siporo cyangwa izindi ngingo zidateza impagarara”. source: Kigalitoday.

Uko byagenze ngo umunyarwandakazi wifuzaga kuba nyampinga w’u Rwanda yisange atunzwe no gucuruza ubwambure bwe.

Amashirakinyoma kubyo FATAKUMAVUTA akurikiranweho na RIB

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved