Perezida wa Uganda Museveni yatanze ubutumwa abunyujije ku rubuga rwe rwa X(rwahoze ari Twitter), avuga ko we n’umuryango we batagize ibyishimo kuri noheli kuko umugore we yasanganwe uburwayi bwa Covid-19 bituma ashyirwa mu muhezo.
Perezida Museveni muri ubu butumwa bwe yanditse avuga ko nyuma y’amafunguro ya saa sita umufasha we Janet yagize ikibazo mu muhogo, nyamara nubwo atari arembye cyane baramupimye bamusangana uburwayi bwa Covid-19.
Yagize ati “Ku munsi mukuru wa Noheli, ubwo twari turangije ifunguro rya saa sita, Maama Janet yatangaiye kumva afite uburwayi bwo mu muhogo. Twahise dukora ikizamini cya Rapid Corona, kigaragaza ko ntayo arwaye. Twohereje ibindi bizamini ku Bitaro bya Mbarara kugira ngo hakorwe ikizamini cya PCR, nyuma ibisubizo bigaragaza ko ayirwaye.”
Perezida Museveni yakomeje agira ati “Maama Janet yumvaga afite intege nke, ababara umutwe ndetse akumva aribwa no mu muhogo. Bukeye mu gitondo cyo ku wa 26, nanjye nagombaga kwisuzumisha kugira ngo dufate umwanzuro w’uko nakemura ikibazo. Nyamara ibizamini byaje bigaragaza ko nta Covid mfite, nyuma ya saa sita.”
Kugeza ubu rero twahisemo gushyira Maama mu kato mu nzu imwe iri ahitwa i Rwakyitura. Mu gihe njye nakomeje gahunda twari twateguye ariko hatarimo izo Maama yari kugiramo uruhare. Niyo mpamvu twasubitse ibyo kujya i Kyenkwanzi cyangwa se ka Hon. Kaboyo.