Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda , yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko hari umuturage utunga ubwene gihugu bwa Uganda ngo ndetse utunge n’ubw’u Rwanda icya rimwe, ibi yabitangaje tariki ya 25 Kamena ubwo yakiraga mu biro bye istinda ry’Abanya-Uganda bafite  inkomoko mu Rwanda, ab’abaturage banazwi nk’Abavandimwe bamaze igihe bagarabaza impungenge z’uko leta ya Uganda ibima ibyangombwa birimo pasiporo kubera gushidikanya  ku nkomoko yabo nyamra baravukiye bakanakuri muri Uganda.

 

Ubwo  Perezida Museveni yakiraga rino tsinda yavuzeko ubusanzwe abantu bamaze ibinyecumi by’imyaka mu gihugu kandi ibyo byose bika bizwi n’ubuyobozi  ko iyo myaka bayihamaze bahaba bakwiye kuba bafite ubwene gihugu bwa Uganda rero nta mpamvu yo kuba batahabwa ibyangobwa nk’abaturage bacu basanzwe. Ikindi kandi Museveni y’ibukije abaraho ko ubwene gihugu ubwo ari bwo bwose bwa Uganda ari burenganzira butangwa n’itegekonshinga ry’igihugu cya Uganda bityo nta wukwiye ku bwimwa n’inzengo za leta cyangwa ngo atinde ku buhabwa.

 

Ubwo yakomezaga kuganirizaga abaraho yavuzeko ibi nawe yabiciyemo kuva mu myaka 1950 ubwo yararimo gukura i Ntungamo mu bwoko bwiwabo Abahooro barigice cya Uganda rero itegekonshinga ryo mu 1995 rirasobanutse ko abari hano muri 1926 kujyeza ubu ni abaturage ba Uganda, yakomeje ashimangirako kandi inzitizi abaturage  b’abanyarwanda bamaze igihe bahura nazo mu kubona ibyangombwa zikwiye kuvaho. Icyakora yavuzeko  nta wukwiye kugira ubwene gihugu bwa Uganda kandi anafite  nubw’u Rwanda icya rimwe ashimangirako nawe aramutse akeneye kuba umunyarwanda byaba ngobwa ko azajya kuba mu Rwanda.