Mu bihugu byinshi byamagana ibikorwa by’ubutinganyi, Uganda irimo ndetse inteko ishinga amategeko yo muri iki gihugu yatoye itegeko rihana abatinganyi bavuga ko umuntu uzagaragara muri ibyo bikorwa cyangwa se ubyamamaza azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, ndetse perezida Museveni yumvikanye kenshi arwanya ubutinganyi n’ababana bahuje ibitsina. Umugabo yishe nyina amuziza kumurogera igitsina cye ntigikore
Uganda ikimara gutora iri tegeko impaka zabaye nyinshi cyane ku isi, aho ibihugu by’ibihangange nka Amerika, Ubwongereza ndetse n’umuryango w’abibumbye bamaganiye kure Uganda icyemezo yafashe bavuga ko ari uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human right watch na Amnesty international nayo yamaganye iki cyemezo cya Uganda avuga ko abantu basigaye bitwaza ubutinganyi bakabangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Kuva icyo gihe igitutu cyabaye cyinshi kuri iki gihugu cya Uganda ndetse bamwe bakanavuga ko iki gihugu gishobora gufatirwa ibihano mu bijyanye n’ubukungu. Ibyo byatumye Museveni amera nk’ubuze ayo acira n’ayo Amira kuko kuwa 19 mata 2023 yatumije inama ikomeye y’abashingamateka bo mu ishyaka rya NRM bagamije kuganira ngo bungurane ibitekerezo ku kuntu bakoroshya iryo tegeko cyanga se bagahindura inyito y’icyaha.
Mu gihe inama yabaga n’ubu hakaba hataramenyekana ibyavuyemo, abantu bafite amatsiko menshi y’imyanzuro y’iyo nama. Ni mu gihe abatinganyi mu gihugu cya Uganda bashobora kuba batorohewe na gatoya. Umugore witwa Tumwesgye Annet aherutse gutangariza ikinyamakuru BBC ko yirukanwe ku kazi nyuma y’uko bamuketseho kuryamana n’abagore bagenzi be, gusa na we ntago yabihakanye kuko yatangaje ko yumva afitiye urukundo abagore bagenzi be akanabafuhira cyane.
Undi mugabo na we uvuga ko aryamana n’abagabo bagenzi be, yatangaje ko atakijya mu kabare kuko iyo agezeyo bamuryanira inzara bikamubangamira cyane. Itegeko rihana abatinganyi mu gihugu cya Uganda, ryari risigaje gushyirwaho umukono na perezida Museveni gusa ubundi rigatangira kubahirizwa n’ibihano bya ryo. Haribazwa niba azashyiraho umukono agahitamo gufatirwa ibihano mu by’ubukungu.
Nyamara byose bimaze kuba, umuhungu wa Museveni, General Muhoozi Kainerugaba we abinyujije kuri twitter yatangaje ko nta kizabuza papa we gushyira umukono kuri iryo tegeko, ndetse ngo niba hari abazivumbura kubwo kubangamirwa na ryo bakava muri iki gihugu cya Uganda azabafasha kuzinga utwabo akanabaherekeza.