Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko mu cyumweru gishize yari ahitanwe n’iturika ryabereye aho yari ari, ariko Imana ikinga akaboko.
Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ubwo Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yari muri Komine Mugina, mu ntara nshya ya Bujumbura.
Aha yari yagiye mu gikorwa cyo kumurikira abaturage b’iriya Komine umuyobozi wayo, Anicet Saidi.
Bivugwa ko nyuma yo kuva muri ibyo birori Perezida Evariste Ndayishimiye yahise ajya gusura Koperative ‘Dukorere Ahabona’ icukura zahabu ahitwa Mageyo, muri Zone Butahana, ari na bwo ibibazo byavutse.
Perezida Ndayishimiye ubwo yari aho iriya Koperative ikorera, ngo habaye iturika rikomeye ku buryo we n’abo bari kumwe bose bituye hasi.
Amakuru avuga ko abasirikare batatu bashinzwe umutekano wa hafi w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi bakomeretse bikomeye, mbere yo kujyanwa kwa muganga.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Sébastien Minot, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yasobanuye ko iturika ryabereye aho Perezida Evariste Ndayishimiye yari ryitwa “coup de grisou”, ndetse ko mu Bufaransa rimaze kwica abantu babarirwa mu 15,000.
Ni mu gihe abaturage bavuga ko Ndayishimiye yari yohererejwe inkuba ikamuhusha, ariko abahanga bavuga ko amaturika nka ririya akunze kubaho mu nganda zitunganya amabuye y’agaciro, ahanini bitewe n’ingufu kirimbuzi zikunze kuhagaragara.