Ku mugoroba w’ejo tariki 13 Gashyantare, Perezida w’Uburundi Jenerali Evariste Ndayishimime yageze I Kinshasa muri Congo.
Perezida Ndayishimiye yavuganye na mugenzi we wa congo Felix Tshisekedi ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gishingiye ku ntambara ya M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije.
Ingabo z’u Burundi nazo ziri mu burasirazuba bwa Congo mu mugambi wo gufatanya n’ingabo za Congo mu kurwanya M23.
Aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriza ku ku mvugo zo kwibasira u Rwanda bavuga ko ikibazo mu karere ari ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, nk’uko babitangaje vuba aha. Ibi Leta y’u Rwanda yakomeje kubyamaganira kure ivuga ko ari urwitwazo rudakwiriye kandi rudafite ishingiro.
Iyi nama ibaye mu gihe intambara yari imeze nabi hagati y’ingabo z’igihugu cya Congo n’umutwe wa M23 mu mujyi wa Saké no mu nkengero zawo, umujyi uherereye mu birometero bike uvuye i Goma.